Ingabo zo mu bihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika ziteguye gutabara mu bihe bikomeye (EASF) zasoje inama yari imaze iminsi itanu yabereye i Kigali kuva ku wa 15 kugeza ku wa 19 Kamena, yari igamije kwemeza Igitabo Ngenderwaho cy’Ibikorwa by’Ingabo zo mu Kirere, Amabwiriza Ngengamikorere, ndetse n’Amasezerano y’Ubwumvikane bwo Gutabara mu bihe by’Ibiza.
Mu gusoza iyi nama, Brig Gen Louis Kanobayire wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko iyi nama yari igamije kongerera ubushobozi urwego rw’ingabo zo mu kirere no gukemura imbogamizi zigaragara mu bikorwa bya EASF.
Yagaragaje uruhare rukomeye rw’ingabo zo mu kirere mu bikorwa byo gutabara mu bihe bikomeye, gutwara indembe cyangwa abarwayi bakeneye ubutabazi bwihuse. Yashimangiye ko ingabo zo mu kirere zitanga uburyo bwihuse bwo kugera ahakenewe ubutabazi no gutanga inkunga ikomeye mu kurokora ubuzima bw’abantu, cyane cyane igihe ibikorwa remezo byo ku butaka byangiritse cyangwa bidakora.
Abagize intumwa za EASF banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



