WORLD CUP 2026: Alyn Sano yagiye gutaramira abakurikira umukino wa Portugal na RDC

[featured_image]

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Kamena 2026 nibwo Alyn Sano yageze mu Mujyi wa Houston aho ari umwe mu bategerejwe gususurutsa abarebera umukino w’Igikombe cy’Isi uhuza Portugal na Repubulika Iharanira Demokarasi ahagenewe abafana batabasha kujya muri stade.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Alyn Sano yavuze ko uyu ari umusaruro w’urugendo yari aherutsemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ari ho yahuriye n’abamuhaye aka kazi.

Ati “Ubwo mperuka muri Amerika hari abantu twaganiriye kuri iki gitaramo, rero ni cyo ngiye gukorera mu Mujyi wa Houston.”

Alyn Sano uherutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yagiye yitabiriye inama mpuzamahanga yahurizaga hamwe abafite aho bahuriye na muzika yitwa ‘NAMM Show2026’ yabereye muri Leta ya California muri Mutarama 2026.

Byitezwe ko umukino wa Portugal na RDC ubera mu Mujyi wa Houston mu ijoro ryo ku wa 17 Kamena 2026, Alyn Sano akaba umwe mu bataramira abafana baba bawureba ariko batari muri Stade.

Alyn Sano ni umwe mu bahanzi b’amazina akomeye mu Rwanda mu gihe cy’imyaka umunani amaze mu muziki.

Alyn Sano yageze mu Mujyi wa Houston ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ategerejwe mu gitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba ruhago baharebera umukino wa Portugal na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Madogazeta Footer